Umurundi witwa Andre John w’imyaka 28 mu mperza z’icyumweru gishize  yatwikiwe mu nzu yabagamo mu gihugu cya Malawi azizwa kuba yacuruzaga ibice by’imibiri y’abantu.

Umurundi yatwikiwe mu nzu muri Malawi azira kuba acuruza ibice by'imibiri y'abantu

Ibi byakozwe n’abaturage bo mu gace yari atuyemo mu murwa mukuru wa Windhoek  bari barakaye cyane  bamushinja ko ari mu bacuruza imibiri y’abantu

Ikinyamakuru UBM News kivuga ko uyu Murundi witwa Andre John yashinjwaga ubu bucuruzi nyuma y’aho hatorewe umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe udafite ibice bimwe by’umubiri.

Igipolisi cya Malawi kiratangaza ko ako gatsiko kakoze ubu bwicanyi ari ak’abantu ngo bari barakaye bahise batwika inzu uyu murundi yashinjwaga gukoreramo ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko.

Ako gatsiko ngo kakaba karanatwitse imodoka y’uyu murundi ndetse kanatwika imodoka y’umuturanyi ushinjwa guhishira uyu murundi nk’uko Nyassa Times isoza inkuru yayo ivuga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU