Urutonde rwa kompani 5 zikomeye zikora zikanagurisha telefone zigendanwa kurusha izindi ku Isi

905

Isi ya none abantu bagera kuri 60% batunze telefone zigendanwa, bityo kampani zikaba zikataje mu gukora telefone nyinshi kandi zikomeye zisa nizihangana.

  1. ZTE-CORPORATION COMPANY

Urutonde rwa kompani 5 zikomeye zikora zikanagurisha telefoni kurusha izindi ku Isi

Iyi kampani ifite inkomoko mu Bushinwa ikaba yaratangijwe mu 1985 itangijwe n’umushinwa. Mu byo ikora harimo telefone zigendanwa, software, mudasobwa, tablet n’ibindi. Mu mwaka wa 2017 yagurishije telefone zigera kuri miliyoni 67.34 kandi ifite amasoko ku Isi hose.

  1. LIFE IS GOOD (LG) CORPRATION CAMPANY

Urutonde rwa kompani 5 zikomeye zikora zikanagurisha telefoni kurusha izindi ku Isi

Iyi ifite inkomoko muri Koreya y’epfo ikaba yaratangijwe mu 1947 ndetse ifite amashami hose ku Isi. Mu byo icuruza harimo iby’ubutabire, electronic ndetse n’ibyitumanaho nka telefone n’ibindi. Mu myaka 5 ishize yabashije kugurisha telefone zigera kuri miliyoni 69 mu gihe cy’umwaka kandi umubare ukomeje kugenda uzamuka.

  1. APPLE INK- CORPORATION COMPANY

Urutonde rwa kompani 5 zikomeye zikora zikanagurisha telefoni kurusha izindi ku Isi

Iyi ifite inkomoko muri Amerika igatangizwa n’abagabo nka Stiven Jocks, Stiven Wozniac na Ronald wine mu mwaka 1976. Iza mu za mbere mu gukora telefone na mudasobwa biramba ku buryo mu myaka 5 ishize yabashije kugurisha telefone gusa zigera kuri miliyoni 150.78 ku mwaka. Umubare w’amasoko wakomeje kuzamuka ku buryo iyi kampani yonyine yiharira isoko 14.7% ku Isi mu kugurisha telefone.

  1. NOKIA- CORPORATION COMPANY

Urutonde rwa kompani 5 zikomeye zikora zikanagurisha telefoni kurusha izindi ku Isi

Iyi ifite inkomoko muri Finilandi ikaba yaratangijwe mu 1856 n’abagabo 3 nka Fredrique n’abandi. Bitewe n’uburambe byatumye ifata isoko rinini ku Isi ku buryo mu myaka 5 ishize yihariye isoko 13.9% kandi rikomeje kwiyongera. Ubu ibasha kugurisha telefone zirenga miliyoni 250.7 ku Isi mu mwaka.

  1. SAMSUNG-CORPORATION COMPANY

Urutonde rwa kompani 5 zikomeye zikora zikanagurisha telefoni kurusha izindi ku Isi

Iyi ifite inkomoko mu Koreya y’epfo ikaba yaratangijwe mu 1938. Iyi Kampani ifite ubushobozi bwo kugurisha telefone zirenga miliyoni 444 ku mwaka ndetse Research Snipers ivuga ko yiharira isoko 22% mu kugurisha telefone nyinshi ku Isi.

Gukora uru rutonde rwa telefone zigendanwa twifashishije Trending Top Most na Day Diary Records.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU