Umushinwa wari uzwiho kurira inyubako ndede kandi zikomeye yatunguranye, yifashe Selfie n’amashusho mbere y’uko ahanuka ku nyubako ndende iri mu gihugu cy’u Bushinwa.

Yifashe Selfie n’amashusho agiye gupfa

Uyu musore yari azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa yakoraga byo kurira no guhanuka ku nyubaka ndende, ibintu yakoraga yereka abakunzi be amafoto n’amashusho afatwa muri icyo gikorwa, benshi bakavuga ko ari umuhanga mu buryo budasanzwe.

Uyu mushinwa Wu Yongning yahanutse ku nyubako ndende ifite uburebure bwa metero 200 yitwa Huayuan Hua Center iherereye mu gace ka Changsha, umujyi uri mu Bushinwa.

Ubwo yari ageze mu cya kabiri cy’iyi nyubako, yaje guhanuka kugeza ubwo yitabye Imana. Amashusho y’ihanuka rye kugeza apfuye yafashwe na Camera yari yashyize ku ruhande rw’iyo nyubako ubwo yatangiraga gukora icyo gikorwa.

Yifashe Selfie n’amashusho agiye gupfa

 

Wu, ni umwe mu bakurikirwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga ‘weibo’ mu Bushinwa. Yari azwi nk’umugabo udatinya kandi wakoze imyitozo ihagije, yuriraga inyubako zikomeye nta bikoresho by’ubwirinzi afite.

Urupfu rwa Wu rwatangajwe n’umukunzi we Jin Jin nyuma y’uko bamwe mu batangiye kubaza aho yagiye amaze ukwezi nta mashusho n’amafoto ashyira ku mbuga yakoreshaga. Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bushinwa biravuga ko yabikoze ahatanira igihembo cy’amadolari 15,000 n’undi muntu utatangajwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU