Umuraperikazi Abayizera Marie Grace ukoresha izina rya Young Grace mu muziki yashyize hanze amashusho arimo gusomana n’umukunzi we mushya witwa Hubert.

Young Grace w’imyaka 24 ni umwe mu bahanzikazi bahatanye mu irushanwa rya PGGSS8, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Hello Boss, Ataha he, OG, Whisky ya Papa, Obrigado, n’izindi nyinshi.

Uyu mwari ukomoka I Rubavu yashize iminsi yeruye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore witwa Hubert Rwabuhihi ukina umupira w’amaguru mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri muri shampionat y’u Rwanda yitwa Heroes.

Ku mbuga nkoranyambaga ze, ntagisiba gushyiraho amafoto y’uyu musore, maze akandikaho amagambo y’urukundo aryoheye amatwi.

Kuri ubu, Young Grace yashyize hanze amashusho arimo kwishimana n’uyu musore, ndetse anagaragara amuha agasomyo ku itama mu rwego rwo gushimangira urwo amukunda.

Young Grace yashyize hanze amashusho arimo gusomana n’umukunzi we
Young Grace asoma umukunzi we ku itama
Akanyamuneza karahari hagati yaba bombi
Akanyamuneza karahari hagati yaba bombi
Aba bombi bamaze iminsi bari mu munyenga w'urukundo
Aba bombi bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo
Aha bari ku mazi y'i Rubavu, ari naho iwabo wa Young Grace
Aha bari ku mazi y’i Rubavu, ari naho iwabo wa Young Grace
Uyu musore ubusanzwe akina mu ikipe ya Heroes
Uyu musore ubusanzwe akina mu ikipe ya Heroes

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU