Mu karere Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, ababyeyi barasaba kuzajya baganirizwa mbere yo gushirwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro ku ngufu.

Ababyeyi bari gutegekwa kuboneza urubyaro ku ngufu

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare baravuga ko babangamiwe no kuba bahatirwa kuboneza urubyaro ku ngufu kuko ngo baterwa inshinge zo kuboneza urubyaro ubundi bagashyirwamo udupira tubarinda gusama , ibi byose ngo bakaba babikorerwa ku ngufu batabanje kugishwa inama .

Ni abagore bo mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare bavuga ko iyo bamaze kubyarira kwa muganga bahita bashyirwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro ku ngufu, maze bagahita baterwa inshinge zo kuringaniza urubyaro abandi bagashyirwamo udupira tubarinda gusama twifashishwa muri gahunda yo kuringaniza urubyaro ,ibi byose ngo bakaba babikorerwa ku ngufu batabanje kugishwa inama.

Uku guhatirwa kuboneza urubyaro bakanabikorerwa ku ngufu batabanje kubiganirizwa cyangwa se kubigishwa ho inama , aba bagore baravuga ko bibabangamira bikanabagiraho ingaruka, ndetse ngo bikaba byateza n’amakimbirane mu muryango .

Kubera iyo mpamvu rero bakaba basaba ko hajya ahabaho kubanza kwigishwa no kuganirizwa hanyuma iyi gahunda yo kuringaniza urubyaro bakayijyamo ku bushake bwabo nta gahato.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe Claude tuvugana nawe ku murongo wa Telefone yavuze ko bagiye kubikurikirana kuko ngo gushyira umuntu muri  gahunda yo kuringaniza urubyaro ku ngufu bitemewe.

Ubusanzwe gahunda yo kuringaniza urubyaro ni gahunda ikorwa ubishaka yabanje kubitekerezaho, ndetse akanahitamo uburyo azakoresha bitewe na gahunda yihaye, ibi kandi bigakorwa ku bwumvikane hagati y’umugabo n’umugore , kugira ngo hatabaho kwitana bamwana hagati y’abashakanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU