Mu Rwanda tumaze kumenyera ko iyo iteka bavuze ibitaramo twumva ibitaramo bibera ahantu hatandukanye ariko uko umwaka ushira hagenda haza udusha twinshi kuri ubu abadj bazwi cyane hano mu mugi wa Kigali  mu kuvanga umuziki bihambaye bateguye igitaramo cya Silent Disco.

Nkuko twabitangarijwe n’umuwe mubahagarariye Lians Event izwi mu gutegura ibirori byinshi hano muri Kigali yatubwiye ko icyo gitaramo cy’umuziki udasakuza Silent Disco bagiteguye mu rwego rwo Gusohoka neza mu gihe cy’impeshyi benshi bazi mu ndimi z’amahanga nka Summer aho abantu baba bishimye cyane kubera ibihe baba bamazemo iminsi .

Yakomeje atubwira ko mu rwego rwo gushimisha abakunzi ba Muzika bahurije hamwe abadj barindwi  bakomeye hano muri Kigali abo akaba ari :Deejay Pyfo ,Fem Deejay ,Deejay Kerb,Deejay Kerb ,Deejay Africano,Deejay Phil Peter,Selekta Copain na bandi .

Mu gusoza yatubwiye icyo gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Kanama 2018 kuri The Manor Hotel guhera i saa kumi n’ebyiri  aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000  gusa .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU