Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kanama, abagizi ba nabi kuri ubu batari bamenyekana bashatse kwivugana Perezida Yoweri Museveni barasa ku modoka ye Imana ikinga akaboko, imwe mu zari zimuherekeje irangirika ariko Museveni ntiyagira icyo aba.

Abagizi ba nabi bashatse kwivugana Perezida Yoweri Museveni Imana ikinga akaboko

amakuru y’iki gitero cy’abashakaga kwivugana Perezida Yoweri Museveni yemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri Uganda Emilian Kayima, aho yavuze ko iki gitero cyagabwe kuri Perezida Museveni cyabereye mu mujyi wa Arua ubwo bageragezaga gutatanya abigaragambyaga.

Kurasa imodoka Perezida Yoweri Museveni yari arimo kwaje gukurikira iraswa rya Robert Kyagulanyi wari umushoferi wa Depite Bobi Wine, ndetse Bobi wine akaba yavuze ko ari Polisi ya Uganda yamurashe izi ko ari Bobi wine irashe. Uyu mushoferi yarashwe mu gihe bari bari kwamamaza umukandida wigenga mu matora yo gusimbuza umudepite wari uhagarariye agace ka Arua na we wishwe mu minsi ishize.

Mu itangazo umuvugizi wa Polisi ya Uganda Emilian Kayima yashyize hanze, yavuze ko imodoka za Perezida Museveni zarashweho n’abatari bamenyekana ahagana saa 6:30 z’umugoroba ku isaha yo muri Uganda.

Abagizi ba nabi bashatse kwivugana Perezida Yoweri Museveni Imana ikinga akaboko
Imodoka yari itwaye Perezida Museveni yarashwe ibirahuri birameneka

Nkuko bigaragara mu mafoto, ikirahure cy’imodoka Perezida Yoweri Museveni yari arimo gisa n’icyamenaguritse aho avuga byabereye Arua. Kubera ko imodoka agendamo n’izimurinda zikozwe ku buryo zitinjirwamo n’amasasu, uku kumeneka ntibyashoboye kugera imbere ngo bikomeretse Perezida Museveni cyangwa ngo abe yahasiga ubuzima.

Abagizi ba nabi bashatse kwivugana Perezida Yoweri Museveni Imana ikinga akaboko
Bitewe n’uko iyi modoka ifite urukuta rukumira amasasu byatumye Museveni atagerwaho n’amasasu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU