Itsinda rya Active rigizwe na Tizzo, Olvis na Derek bari mu baje gutanga ibihembo by’irushanwa ryo gushaka abanyempano ‘Competition Talent Show’ ryabereye muri H-Zone.

Iri rushanwa rya Talent Show ritegurwa n’umusore witwa Super Tizzo, aho intego ari ukurushaho kuzamura no guteza imbere abahanzi b’abanyempano mu rugendo rwabo rwa Muzika.

Umusore witwa Chapter Legend niwe wahize abandi bose yegukana umwanya wa mbere bimuhesha kwegukana 300,000 RWF, uwitwa Potien niwe wabaye uwa kabiri ahembwa 200,000 RWF mu gihe uwa gatatu yabaye Badster wegukanye ibihumbi 100,000RWF.

Super Tizzo yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko iri rushanwa rigiye gukomeza mu minsi iri imbere, aho rizajya riba buri wa kane mu kabyiniro ka H Zone gaherereye I Gikondo.

Active bari mu baje gutanga ibihembo by’irushanwa rya Talent Show
Olvis ari kumwe nuwabaye uwa 3
Active bari mu baje gutanga ibihembo by’irushanwa rya Talent Show
Derek n’uwitwa Potien wabaye uwa 2
Active bari mu baje gutanga ibihembo by’irushanwa rya Talent Show
Aba basore banaririmbye
Active bari mu baje gutanga ibihembo by’irushanwa rya Talent Show
Super Tizzo usanzwe ategura iri rushanwa
Active bari mu baje gutanga ibihembo by’irushanwa rya Talent Show
Nyiri H Zone yemereye abatsinze kuzabakorera indirimbo
Active bari mu baje gutanga ibihembo by’irushanwa rya Talent Show
Abafana bari bizihiwe
Active bari mu baje gutanga ibihembo by’irushanwa rya Talent Show
Talent Show izajya iba ngo buri wa kane kuri H Zone

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU