Umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda ari gukorerwa indirimbo n’umuraperi Ama G The Black umaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda, indirimbo igira iti: “ShaddyBoo ni umuti.”

Ama G The Black ati: Shaddyboo ni umuti...

Ama G The Black ukunzwe ahanini kubera imiririmbire n’amagambo usangamu bihangano bye, yagaragaye ari mu nzu itunganya umuziki (studio) aririmba agira ati: “ShaddyBoo ni umuti , Shaddyboo ni umuti, komeza ukore umuti …..” , aho uyu muraperi yirinze kugira icyo atangaza kuri iyi ndirimbo, gusa avuga ko ari umufana wa shaddyboo.

Yagize ati: “Urumva njye ndamufana kuba rero mufana nkamuririmba ntakibazo, mbishatse nayikora neza nkayishyira hanze ariko kugeza ubu ntabwo ndabikora,  Abafana banjye cyangwa naba ShaddyBoo bo nibategereze nibayibona hanze ni uko nzaba nayikoze nibatanayibona nyine ubwo bazihangane nzaba nayiretse.”

Ama G The Black ati: Shaddyboo ni umuti...
ShaddyBoo umwe mubanyamideli bamaze kubaka izina hano mu Rwanda

Ama G The Black,  umuraperi ukunze kurangwaho udushya twinshi mu muririmbire ndetse no mu magambo yo mu bihangano bye, yavuze ko iyi ndirimbo bishobotse yayishyira hanze ariko yemeza ko ari ibintu atigeze yandika ahubwo ari ibintu byamujemo ako kanya ari muri studio ahita aririmba gutyo bisanzwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU