Kenshi byagiye bivugwa ndetse bikanandikwa mu bitangazamakuru aho amafoto ya Miss Jolly yatunguye benshi bagiye bayabona cyane cyane ataraba Nyampinga w’u Rwanda 2016 bitewe n’imihindagukire y’uruhu rwe, bigatuma bamushinja kuba yarisize amavuta ahindura uruhu.

Amafoto ya Miss Jolly yatunguye benshi

Ifoto igaragaza Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly atarambikwa ikamba yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, iyi foto ikaba itandukanye cyane nuko asa ubu, aho bamwe bavuga ko yaba yarakoresheje amavuta atukuza uruhu.

Amafoto ya Miss Jolly yatunguye benshi

Umwaka ushize nyuma y’umwaka umwe gusa uyu mwari yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, nibwo hatangiye kuvugwa hanerekanwa amafoto agereranya imihindagurike y’uruhu rwa Miss Mutesi Jolly, benshi bakemeza ko yisize ibyo bita mukorogo, ni ukuvuga amavuta ahindura urugu rugatukura mu rwego rwo kwihindura inzobe, nkuko bigaragara muri iyi foto.

Amafoto ya Miss Jolly yatunguye benshi

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 9 Kanama 2018, ku mbuga nkoranambaga hakaba hongeye  gukwirakwizwa iyi foto igaragaza Nyampinga w’ u Rwanda 2016 Mutesi Jolly cyera ataraba Nyampinga ndetse n’ifoto y’ubu uko asigaye asa, aho bamwe bahamije badashidikanya ko uyu mukobwa yaba yarakoresheje amavuta ahindura uruhu ibi benshi bise kwikoroga.

Amafoto ya Miss Jolly yatunguye benshi

Miss Jolly yatunguye benshi, aha bamwe mu babonye aya mafoto bakaba bahise bahamya ko uyu mwari cyera aribwo yasaga neza cyane kurusha uko asa magingo aya, nubwo batazi neza niba yarakoresheje amavuta ahindura uruhu kugirango abe inzobe cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU