Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 10 Kanama 2018, mu mujyi wa Kampala ho mu gihugu cya Uganda habereye ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda mushya, aho ibirori byasojwe uwitwa Abenakyo Quiin yegukanye ikamba.

Abenakyo Quiin watorewe kuba Miss Uganda 2018 yasimbuye uwitwa Leah Kagasa warumaranye ikamba imyaka ibiri {2} bitewe nuko iri rushanwa ritigeze riba mu mwaka wa 2017.

Quiin yagaragiwe n’ibisonga bibiri birimo uwitwa Tyra Margach wabaye igisonga cya mbere ndetse n’uwitwa Aheebwa Patience Martha wabaye igisonga cya kabiri.

Miss Abenakyo Quiin yahembwe imodoka nshya ya Toyota Wish, ndetse yemererwa no kuzajya gutemberera mu Buholandi, kujya kuruhukira mu birwa bya Bulago, Gukorera siporo muri Sheraton Hotel mu gihe cy’umwaka aherekejwe n’ibisonga bye ndetse bose banahabwa buruse yo kujya kwiga muri Uganda Aviation School.

Mu byamamare byitabiriye ibi birori harimo Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platinumz, Umuhanzikazi Cindy Sanyu, Miss wa Uganda 2013-2014 Stella Nantubwe witegura no kwibaruka, Miss Uganda 2016-2018 Leah Kagasa n’abandi benshi.

Amafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa UgandaAmafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda
Abenakyo Quiin yatorewe kuba Nyampinga wa Uganda 2018
Amafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda
Mu bisonga bya Miss Uganda harimo uwitwa Tyra Margach wabaye igisonga cya mbere ndetse n’uwitwa Aheebwa Patience Martha wabaye igisonga cya kabiri
Amafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda
Imodoka Miss Uganda 2018 yahawe
Amafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda
Yayifotorejemo agaragiwe n’ibisonga bye
Amafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda
Abegukanye imyanya myiza bahawe buruse za kaminuza, ndetse bemererwa no kuzajya gutembera iyo mu mahanga
Amafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda
Ibyamamare bitandukanye byari byaje kwihera ijisho
Amafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda
Uku niko byari byifashe muri Sheraton Hotel ahabereye ibi birori
Amafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda
Iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ritaba

Amafoto yaranze ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU