Umuraperi Tauheed Epps wamamaye mu muziki ku Izina rya 2 Chainz yarushinganye n’umukunzi we w’igihe kirekire ‘Kesha Ward’, Ubukwe bwabo bukaba bwaranzwe n’udushya tw’umwihariko.

2 Chainz yarushinganye na Kesha Ward bamaze kubyarana gatatu
2 Chainz yarushinganye na Kesha Ward bamaze kubyarana gatatu

2 Chainz w’Imyaka 40 n’umuhanzi ukomeye mu ruhando rwa Hip Hop ku Isi, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Proud, It’s Vibe, We own it, Merci, No Lie, Trap Check, Where have you been n’izindi nyinshi.

Tariki ya 7 Gicurasi 2018 mu birori bya Met Gala, 2 Chainz yatunguye Kesha Ward maze amwambika impeta imbere y’ibyamamare bitandukanye, amusaba kuzamubera Umugore w’akaramata, undi nawe aramwemerera.

Mu mpera z’iki cyumweru kuya 19 Kanama 2018, 2 Chainz na Kesha Ward bakoze ubukwe bwabereye mu mujyi wa Miami, bukaba bwaranzwe n’udushya twinshi twatunguye itangazamakuru.

Umuraperi Kanye West usanzwe ari inshuti magara ya 2 Chainz, yatunguye abatashye ubu bukwe ni nyuma yo guserukana inkweto zisanzwe zambarwa iyo umuntu agiye mu bwogero.

Umuryango wa 2 Chainz usanzwe ari inshuti magara n'umuryango wa Kanye West
Umuryango wa 2 Chainz usanzwe ari inshuti magara n’umuryango wa Kanye West
Inkweto Kanye West yari yambaye zikomeje gutangaza benshi
Inkweto Kanye West yari yambaye zikomeje gutangaza benshi
Kanye West na Kim Kardashian bavugishije benshi
Kanye West na Kim Kardashian bavugishije benshi
Lil Wayne ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa 2 Chainz
Lil Wayne ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa 2 Chainz
Ubukwe bwa 2 Chainz bwatashywe n'ingwe nini
Ubukwe bwa 2 Chainz bwatashywe n’ingwe nini

Reka tubibutse ko kuva mu mwaka wa 2013, 2 Chainz na Kesha Ward bari basanzwe babana mu nzu imwe, ndetse banafitanye abana batatu harimo uwitwa Heaven, Harmony, na Halo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU