Umuraperi Hakizimana Aman wamamaye mu muziki ku izina rya ‘Amag The Black’ yatangaje ko adakeneye umusore w’ibigango (Bouncer) umucungira umutekano kuko ngo ‘Imana’ niyo imurinda.

Muri iyi minsi, abahanzi bamwe na bamwe ba hano mu Rwanda baharaye ibintu byo kugendana n’abasore b’ibigango ngo babacungire umutekano w’ubuzima bwabo.

Ku ruhande rwa Amag The Black yavuze ko nta mpamvu yo kugendana n’umu Bouncer kuko ngo Imana niyo imurundira umutekano aho ajya hose.

Amag yabivuze mu magambo agira ati “Bouncer wanjye n’Imana, Umusore w’amaboko angana nk’amatako njye simukeneye.”

Uretse Amag, P FLA nawe yunze murye maze avuga ko kugira musore w’ibigango Atari ngombwa cyane kuko mu gihugu dufite amahoro asesuye.

Amag The Black ngo ntakeneye umu Bouncer w’amaboko angana nk’amatako
Amag The Black ngo ntakeneye umusore w’ibigango, ufite amaboko angana n’amatako kuko ngo Imana niyo murinzi
Amag The Black ngo ntakeneye umu Bouncer w’amaboko angana nk’amatako
P FLA nawe ati ‘Ntaba musore w’ibigango dukeneye kuko igihugu gifite umutekano’

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU