Uwase Liliane uherutse kurushingana n’umuraperi Hakizimana Aman (Amag The Black) baraye bibarutse umukobwa mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Kanama 2018.

Amag The Black ni umuhanzi wabaye ikimenyabose mu gihugu cy’u Rwanda, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Umuntu, Umurokore, Lipstick, Ikiryabarezi, Akarima k’igikoni, Twarayarangije, Nyabarongo n’izindi nyinshi.

Tariki ya 24 Ukuboza 2017 ni umunsi w’amateka mu buzima bwa Amag The Black dore ko aribwo yasezeye burundu mu busirabateri maze arushingana n’umukunzi we Uwase Liliane, ubukwe bwaba bombi bwitabiriwe n’ibyamamare binyuranye, ndetse Umuririmbyikazi Aline Gahongayire niwe wari marraine wa Uwase Liliane mu gihe Mike Karangwa [umunyamakuru ufite izina rikomeye mu Rwanda] yari parrain wa Ama G The Black.

Muri 2017 nibwo Amag na Liliane barushinze
Muri 2017 nibwo Amag na Liliane barushinze
Muri Kamena, Liliane yakorewe ibirori bya Baby Shower
Muri Kamena, Liliane yakorewe ibirori bya Baby Shower

Mu kwezi kwa Kamena, Liliane yakorewe ibirori bya Baby Shower n’abakobwa biganjemo n’abamaze kurushinga, bamugenera impano zitandukanye.

Nkuko inshuti yabo yabihamirije umunyamakuru wa Touchrwanda, ngo Liliane yibarutse umwana w’umukobwa mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ahagana muma Saa Tatu z’ijoro.

Mu butumwa uyu muhanzi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Shimwa MANA ni byinshi binanira abana babantu ariko wowe ntakikunanira.”

Amag n'umugore we bibarutse umukobwa
Amag n’umugore we bibarutse umukobwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU