Muri iyi minsi mu Rwanda imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu bifasha ibyamamare  kwamamaza ibikorwa byabo ndetse no gusangiza abakunzi babo ubuzima babamo buri munsi  ariko hari nabazikoresha ntibifatwe neza  nkuko bigomba nka Dj Bissosso.

Amagambo Dj Bissosso yanditse kuri Pastor P ashobora guteza impagarara

Mu minsi ibiri ishize  nibwo hano mu Rwanda abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe no kubona umwe mu bantu bakunzwe cyane kubera akazi ke ko kuvanga Umuziki Sakubu Hamissi uzwi nka Dj Bissosso  ashyira ifoto y’umwe mu batunganya muziki mu Rwanda kandi wubashywe cyane Pastor P maze yandikaho  amagambo agira ati: “Mumbabarire ni Pastor P Respect man cyangwa ni Pastor P Rest in Peace?”

Nyuma yo kubona ato magambo benshi mubamukurikirana barekanye ko batishimiye ibyo yanditse kuri mugenzi we  utari mu Rwanda wibereye ku mugabane w’amerika ndetse n’abandi berekana ko bagize ubwo bw’uko uwo mugabo Pastor  P yaba yitabye Imana .

Amagambo Dj Bissosso yanditse kuri Pastor P ashobora guteza impagarara

Kugeza iyi saha Pastor P wibereye ku mugabane w’amerika nta kintu na kimwe aravuga kuri ayo magambo uyu mugabo Dj Bissosso yanditse ndetse na Bissosso ubwe ntacyo aravuga gusa bishoboka yuko aya magambo ashobora kuza gutera impagarara hagati y’abakuzni babo ndetse nabo ubwabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU