Umutoza wa Chelsea Maurizio Sarri yavuze amagambo yateye ubwoba abafana ubwo yatangaza ko mu mikino ya mbere ashobora kutitwara neza, ko abafana badakwiriye kuzatungurwa kuko agikomeje kwigisha abakinnyi ibijyanye n’imikinire ye.

Amagambo umutoza wa Chelsea Maurizio Sarri yateye ubwoba abafana

Maurizio Sarri uratangira akazi ke uyu munsi acakirana na Huddersfield, yabwiye abanyamakuru ko bizamusaba amezi arenga 2 kugira ngo abe yamaze gushyira ku murongo ikipe ye ndetse atiteze ko azatsina mu mikino ye ya mbere ya Premier League.

Maurizio Sarri yagize ati: “Ndakeka ko igice cya kabiri cya shampiyona kizaba ari cyiza kuko niho tuzabona amanota menshi gusa mu mikino ibanza niteguye ko nzahura n’ibibazo.Kugeza ubu ntiturajya mu bihe byacu byiza,twakoze imyiteguro ariko ntitwabasha kujya ku rwego rwo hejuru.”

Sarri yavuze ko abakinnyi be badafite umuvuduko yifuza, ariko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bakine umukino yifuza kandi bashobore kubona ibitego byinshi dore ko mu myiteguro ntabyo batsinze.

Maurizio Sarri wageze muri Chelsea atinze kubera ko iyi kipe yatinze kwirukana umutoza Antonio Conte yasimbuye, byatumye igihe cyo kwigisha abakinnyi ibijyanye n’imikinire ye kimubana gito.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU