Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo yahishuye igitsina cy’umwana yitegura kwibaruka, maze asaba abakunzi be kumusengera cyane, aho kwirirwa bamubwira ubusa.

Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko Uyu munyagikundiro yitegura kwibaruka umwana wa kabiri k’umukunzi we Ndanda Alphonse, ni mu gihe ntan’umwaka wari ushize bombi bibarutse imfura yabo.

Abantu benshi batunguwe cyane no kubona Anita Pendo atwite bwa kabiri, maze bamwe batangira kumubwira ko atazi kuboneza urubyaro, nawe akabasubiza ababwira ko kubyara Atari icyaha.

Kuri ubu, Anita Pendo yahishuye ko yenda kwibaruka umuhungu wa kabiri, maze aboneraho no gusaba abakunzi be amasengesho kugira ngo azibaruke neza.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 159, Anita yavuze ko afite ibyishimo ndetse n’ishema ryo kwibaruka bwa kabiri umwana w’umuhungu, maze anavuga ko igisigaye ari amasengesho kugira ngo azabyare neza, naho ngo ibindi bavuga ntago yitayeho.

Anita Pendo wahishuye igitsina cy’uwo yenda kwibaruka, arabasa amasengesho
Anita n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba ukunzwe cyane
Anita Pendo wahishuye igitsina cy’uwo yenda kwibaruka, arabasa amasengesho
Anita aritegura kwibaruka umuhungu wa kabiri
Anita Pendo wahishuye igitsina cy’uwo yenda kwibaruka, arabasa amasengesho
Anita ngo ‘Ibyiza nukumusengera, naho ibindi bavuga ntabyitayeho’

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU