Umunya Chile wakiniraga FC Bayern Munichern yo mu gihugu cy’Ubudage ariwe Artulo Vidal, agiye kwerekeza mu kipe ya FC Barcelona yo muri Espagne aguzwe angana na miliyoni 27 z’ama Pounds.

Artulo Vidal yamaze kuba umukinnyi wa FC Barcelona

Artulo Vidal w’imyaka 31 wageze muri Bayern Munich mu 2015 avuye muri Juventus, yahuye n’abayobozi ba Barcelona mu cyumweru gishize batangira ibiganiro, birangira bemeranyije ko agomba kuyerekeza muri iyi kipe nyuma yo guhabwa uburenganzira na Bayern Munich.

Uyu mugabo agomba gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe, mbere y’uko yerekanwa ku mugaragaro ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Artulo Vidal wifuzwaga cyane na Manchester United ndetse na Inter Milan, gusa uko FC Barcelona yapapuye AS Roma Malcom ni na ko yongeye kubigenza kuri uyu musore.

Artulo Vidal yamaze kuba umukinnyi wa FC Barcelona

Byitezwe ko Vidal agomba kurwanira umwanya ubanza mu kibuga na Sergio Busquets cyo kimwe na Ivan Raktic basanzwe ari ndakorwaho hagati mu kibuga ha FC Barcelona.

Uretse Vidal kandi, FC Barcelona yamaze gusinyisha myugariro Moussa Wague w’umunya Senegal bikaba bivugwa kandi ko ishobora no gusinyisha Paul Pogba wa Manchester United mu giye yaba igurishije Ousmane Dembele mu kipe ya Arsenal.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU