Umuhanzikazi Asinah umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane hano mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise Irijoro, kuri ubu amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘undi ninde’ yakoranye na Jay Polly ubu ufungiye gukubita umugore we akamukura amenyo.

Asinah yashyize hanze amashusho y'indirimbo yakoranye na Jay Polly

Ubwo asinah yatugezagaho ayo mashusho yatangarije kigalihit ko ari indirimbo y’urukuno akaba yarayikoreye buri wese wumva yuko yakundana n’indi muntu  ufite urukundo .

Tumubajije niba igisobanuro cyayo ntaho gihuriye no kuba yagaruka kubyu rukundo rwe n’uwahoze ari umukunzi we yabihakanye  anashimangira ko byarangiye ubu ari mu bundi buzima  budafite naho buhuriye nibyo gusa yakomeje avuga ko umuntu wese ukunda yakuramo ubutumwa .

Abajijwe impamvu ashyize hanze amashusho yiyo ndirimbo kandi umuhanzi wamufashije kuyikora Jay Polly ari mu gihome yirinze  kugira byinshi avuga kw’ifungwa rye, Gusa yatwemereye ko igihe cyari kigeze ngo ijye hanze nkuko yari yabyemereye abakunzi.

yakoranye na Jay Polly

Ku kijyane nuko azakora promotion yayo Jay Polly adahari, yatubwiye ko ntacyo bizangiza nkuko tuzi ko bimwe mu byamamare kw’isi bishyira indrimbo hanze kandi biri mu buroko zikanakundwa, akaba abona nta mbogamizi azagira na nkeya kandi ko afite itsinda riimufashamo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU