Muri Kenya haravugwa inkuru n’amafoto y’umugabo ufite umugore n’abana hamwe n’umukobwa w’umunyeshuri bafashwe bamatanye mu gihe barimo basambana.

Bafashwe bamatanye mu gihe barimo basambana

Mu mpera z’icyumweru gishize, muri Kaminuza nkuru ya Kenya (K.U), umugabo wubatse afite umugore n’abana wari ucumbitse hafi y’amacumbi y’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza, ngo yaje kubyumvikanaho n’umwe mu bakobwa biga muri iyi kaminuza nkuru ya Kenya nuko amusanga mu icumbi rye bakora ibyo bakoraga, nyuma yo kuryoherwa baje kumatana bombi binanirana ko umwe yakwitandukanya n’undi.

Icyakurikiyeho ni uko iki gikorwa cyari cyagizwe ubwiru byarangiye batabaje maze bahururirwa n’abanyeshuri babaha urwamenyo, biba ngombwa ko hiyambazwa Police ngo bajyanwe kwa muganga.

Bafashwe bamatanye mu gihe barimo basambana

Kugeza ubu ntiberemezwa ko batandukanye cyangwa byananiranye burundu. Muri Kenya hakunzwe kugaragara abantu bafashwe bamatanye mu gihe bakoranaga imibonano bikunze cyane cyane mu gihe hari umwe waciye inyuma undi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU