Muri Kenya, mu ntara ya Kayole ku kigo cyitwa Dhawabu Primary School, abana 10 bafashwe bari gusambanira mu cyumba cyo mu rugo rw’umwe muri bo bikingiranye bahita bajyanwa ku biro bya polisi.

Abana b'abanyeshuri bafashwe bari gusambanira mu cyumba cyo mu rugo rw'umwe muri bo

Aba bana bafashwe bari gusambanira mu cyumba ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo bari bagiye mu rugo rw’umwe muri bo batangira gusambana, batamazwa n’urusaku rwabo rwatumye umuturanyi aza kureba icyabaye muri uru rugo barimo asanga bari gukora aya mahano.

Uyu muturanyi wabafashe yagize ati: “Ubwo numvaga urusaku mu nzu,nagize amatsiko ndinjira nsanga abahungu 5 n’abakobwa 5 bikingiranye mu cyumba,mbabajije ibyo barimo bambwira ko bari bari kubyina.Nababajije ukuntu barimo babyina kandi nta muziki bacurangaga banga kunyereka uko babigenzaga.”

Ababyeyi b’aba bana bamenye ibyo barimo, gusa banenga abarimu b’iki kigo cyabo basigaye batagikora akazi kabo neza, kuko inshuro nyinshi abana bataha nta mikoro yo mu rugo bahawe aho bemeza ko aribyo bituma abana bishora mu busambanyi.

Aba bana bakimara gufatwa bajyanwe ku biro bya polisi bya Kayole aho baraye ijoro rimwe bararekurwa nyuma yo kwemera ko batazongera kwishora mu busambanyi.

Polisi yavuze ko nubwo barekuye aba bana 10 bazongera kubahamagara bakabaganiriza kuri iyi myitwarire mibi bafashwe barimo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU