Umuzamu Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame ari mu biganiro n’ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon sports kuburyo yakurirwaho ibihano yaramazemo igihe akagaruka mu ikipe ya Rayon sports.

Bakame mu biganiro na Rayon sports nyuma yo guhagarikwa kw'abakinnyi bayo

Ibi bibaye nyuma y’ibihano ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ritanze ibihano byo guhagarika umuzamu mushya umaze igihe gito asinyiye ikipe ya Rayon sports Kassim Ndayisenga, Mukunzi Yannick ndetse na mugenzi wabo Chris Mbondi.

Ibi bihano byo guhagarika bamwe mubakinnyi b’ikipe ya Rayon sports biherekejwe n’ibihano by’amafaranga angana na $20,000 CAF kubera amakarita yahawe abakinnyi ba Rayon sports Ku mirwano yakoreye muri Algeria ubwo yanganyaga n’ikipe ya USM Alger 1-1.

Rayon Sports yahanishijwe gutanga ibihumbi 10 by’amadorari kubera imvururu zatejwe na bamwe mu bakinnyi bayo ku mukino wa Caf Confederations cup mu mukino wo kwishyura bakinnye mo na USM Alger yo muri Algeria.

Si ibyo gusa kandi kuko abakinnyi babatu barikmo Yannick,Kassim Ndayisenga ndetse na Christ Mbondi bahanwe kuko ngo ari bo nyirabayazana w’imvururu.

Bakame mu biganiro na Rayon sports nyuma yo guhagarikwa kw'abakinnyi bayo

Mukunzi Yannick azasiba imikino tatu iri kurwego rw’Afurika mu gihe Kassim Ndayisenga na Christ Mbondi bahanwe gusiba imikino 2 ndetse Rayon Spots ikabatangira ibihumbi 10 by’amadorali yose hamwe akaba ibihumbi 20 Rayon Sports yahanishijwe.

Si ubwambere ikipe ya Rayon Sports ihanwa n’ishyirahamwe rya Caf, kuko ubushize nabwo yahanwe ubwo yakinaga na Young Africans nabwo yaziraga kwambara amakabutura agaragaraho ibirango bya SKOL aho yari yaciwe igihumbi cy’amadorali y’Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU