Producer Bob Pro usanzwe ufite izina riremereye mu batunganya umuziki hano mu Rwanda, kwifata byanze maze aha Inkwenene itsinda rya Dream Boyz riherutse gukora ibisa nk’amahano mu muziki w’u Rwanda.

Hashize iminsi, ku mbuga nkoranyambaga hacaracara indirimbo y’umuhanzi wo muri Tanzania bahuje n’indirimbo nshya ya Dream Boyz yitwa ‘Romeo and Juliet’ bashaka kugaragaza uburyo yashishuwe uko yakabaye.

Bob Pro ubusanzwe yitwa Ndayambaje Emmanuel
Bob Pro ubusanzwe yitwa Ndayambaje Emmanuel

Ibi byatumye hibazwa impamvu itsinda nka Dream Boyz ryegukanye PGGSS7 rishobora kwifata rigakora Cover y’indirimbo y’abandi mu buryo bwumvikana na buri umwe, cyane ko yaba imicurangire na Melody birahura.

Bob Pro nawe yeruye ku mugaragaro anenga bikomeye iri tsinda, maze aboneraho no kuvuga ko ibintu nibikomeza kugenda gutya, umuziki nyarwanda udateze gutera imbere uko byagenda kose.

Yagize ati “Ubundi biriya nibyo ‘Gushishura,’ mu buryo bugaragarira buriwese. Dream Boyz rwose bakoze Agashishwa kuzuye, gusa nyirubwite ashobora kubarega bagahanwa kuko afite uburenganzira bw’ibihangano cye.”

Bob Pro ubusanzwe witwa Ndayambaje Emmanuel ni umunyarwanda wavukiye mu Bugande tariki ya 15 Gicurasi 1989, avukira mu mujyi wa Kampala. Amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye yabyize ku kigo cya Uganda Academy School, nyuma aza gukomereza mu Rwanda icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza. Kugeza magingo aya, Uyu mugabo yakoze indirimbo zakunzwe nka Malayika ya Yvan Buravan, Everything ya Meddy na Uncle Austin, Mine ya Andy Bumuntu n’izindi nyinshi.

Bob Pro yanenze bikomeye Dream Boyz kubwo gushishura bikabije
Bob Pro yanenze bikomeye Dream Boyz kubwo gushishura bikabije

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU