Umuhanzi n’umunya politike akaba numwe mu bagize inteko ishingamategeko ya Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda ubwo yajyanwaga kwivuza muri America.

Bobi Wine yafatiwe Entebbe ari mu gatanda k'abarwayi

Mr.Kyagulanyi yajyanwaga kwivuza ibikomere yatewe n’abashizwe umutekano mu gace ka Arua ubwo bari mu bukangurambaga bw’amatora, Bobi wine yari amaze igihe avurwa n’ibitaro byo muri Uganda bya Lubaga byari byamwemereye gukomeza guhura n’inzobere muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Bobi Wine yafatiwe hamwe na mugenzi we Zaake Francis bavurirwaga hamwe we wari woherewe kujya kuvurirwa mu Buhinde, ikirenze kugufatwa kwa Mr. Zaake ni uko yafatiwe na passeport ye niy’umugore we Bridget Namirembe.

Mr James Ruhweza ushizwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Entebbe yabwiye aba badepite ko badashobora kujya kwivuza hanze baterekanye icyangombwa na kimwe cy’uko nta kibazo bafitanye n’inkiko zo muri Uganda, Police ya Uganda yo yasobanuye ko yafashe Mr.Zaake kubera ibyaha yakoreye Arua ubwo bari mu bukangurambaga bw’amatora mu byumweru bibiri bishize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU