Umunyempano Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melody hamwe na Fik Fameica bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye kizwi nka “We are one Summer Beach Fest” kizabera mu karere ka Rubavu.

“We Are One Summer Beach Fest 6th” n’ibirori biba mu gihe cy’impeshyi bikaba bitegurwa na PromoafriKa. Muri uyu mwaka bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatandatu aho bitengayijwe kuzabera ku mucanga w’inkengero z’ ikiyaga cya Kivu.

BeachFest 2018 igiye kuba ku nshuro ya gatandatu
BeachFest 2018 igiye kuba ku nshuro ya gatandatu

Muri uyu mwaka, Ibi birori byatumiwemo umuhanzi w’umugande ukunzwe mu karere k’Africa y’Iburasirazuba ‘Fik Fameica’ aho azafatanya na Bruce Melody uherutse kwegukana igikombe cya PGGSS8.

Fik Fameica ubusanzwe akora injyana ya Dancehall isanzwe inyura abanyabirori, mu ndirimbo zatumye amenyekana harimo nk’iyitwa Property, Sconto n’izindi nyinshi.

Nkuko DJ Africano yabibwiye umunyamakuru wa Touchrwanda, ngo kuri iyi nshuro ibi birori bizaba birimo udushya twinshi cyane ko babafitiye abahanzi bakunzwe cyane mu ruhando rwa Muzika.

Africano yavuze ko uretse abahanzi bavuzwe haruguru, muri “We Are One Summer Beach Fest 6th” hazaba harimo n’aba DJ bakomeye mu Rwanda nka Deejay Africano nyiri gutegura ibi birori, Dj Marnaud, Dj Pyfo, na Dj Shamy.

Biteganyijwe ko ibi birori bizaba ku itariki ya 08 Nzeri 2018 guhera saa cyenda z’amanywa kugeza bukeye, bibere kuri Lake Kivu Beach, kwinjira k’umuntu umwe n’amafaranga ibihumbi 10, 000.

Bruce Melody aherutse kwegukana PGGSS8
Bruce Melody aherutse kwegukana PGGSS8
Fik Fameica arakunzwe cyane muri Uganda
Fik Fameica arakunzwe cyane muri Uganda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU