Umuraperi Bucha Man wamenyekaniye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 ubwo yafashaga Khalfan, yiyunze kuri Eesam na Burbie Banks bakorana indirimbo yitwa ‘Sinjye.’

Iyi ndirimbo bayikoze bashaka  kuvuga uburyo abagabo bamwe na bamwe bakunda kunywa agasembuye maze bagakora ibisa nk’amabara imbere y’abakunzi babo, bikaba intandaro y’amakimbirana ya hato na hato.

Mu kiganiro Bucha Man yagiranye na Touchrwanda, yavuze ko ajya gukora iyi ndirimbo yari agamije kwereka abakobwa bamwe ko hari igihe abagabo bakora amakosa bitabaturutseho, ahubwo bitewe n’amayoga.

Bucha Man yafashakaga Khalfan muri Guma Guma
Bucha yafashakaga Khalfan muri Guma Guma
'Sinjye' niyo ndirimbo ya mbere Bucha Man yashyize hanze nyuma yo kuva muri Guma Guma
‘Sinjye’ niyo ndirimbo ya mbere Bucha yashyize hanze nyuma yo kuva muri Guma Guma

Uyu musore yavuze ko yari amaze iminsi ahugiye muri Guma Guma gusa ngo abakunzi be bamwitege kuko hari indirimbo nyinshi agiye gusohora mu minsi ya vuba.

KANDA HANO WUMVE SINJYE YA BUCHA MAN, BURBIE BANKS NA EESAM

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU