Ku munsi w’ejo, umusore Butera Andrew wa APR FC ukina hagati mu kibuga byavugwaga ko ashobora gusohoka muri iyi kipe, yongerewe amasezerano y’imyaka 2, ni mu gihe byavugwaga ko uyu musore ashobora kwerekeza ahandi.

Butera Andrew yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri APR FC

Butera Andrew yakunze kwibasirwa cyane n’imvune z’akarande ku buryo APR FC itashoboraga kumubonera umwanya uhoraho wo gukina, ikaba imwongereye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe nyuma yo kwitwara neza mu mikino mike aheruka gukinira iyi kipe, cyane mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro yayifashijemo kurangiza ku mwanya wa gatatu.

Andrew kandi aje yiyongera kuri Nizeyimana Mirafa iyi kipe iherutse gusinyisha imukuye muri Police FC. Nizeyimana ukomoka mu karere ka Rubavu, aje nk’umusimbura wa Djihad Bizimana wamaze gusohoka muri iyi kipe yerekeza muri Waasland Beveren yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi.

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League yamaze kandi kwisubiza Rusheshangoga Michael usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, uyu musore akaba yarasinye amasezerano y’imyaka 3.

Byavugwaga ko Ikipe ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania ari imwe mu makipe uyu Butera Andrew yashooboraga kwerekezamo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU