Itsinda rikunzwe cyane mu Rwanda rigizwe na Charlotte Rulinda ‘Charly’ ndetse na Muhoza Fatuma ‘Nina’ bavuze ku mubano wabo n’umugandekazi Sheebah Karungi, ni nyuma yuko mu minsi ishize havuzwe ibibazo hagati yabo.

Charly na Nina bamaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda n’abanyamahanga bifashishije indirimbo zabo zirimo ‘Face to Face’, ‘Indoro’, ‘I do’, ‘Bye Bye’, ‘Zahabu’, ndetse n’iyitwa ‘Komeza Unyirebere’ bashyize hanze k’umunsi wejo hashize.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Charly na Nina bavuze byinshi bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi ndetse banaboneraho gukomoza ku mubano wabo n’umuhanzikazi Sheebah Karungi byigeze kuvugwa ko bashyamiranye bapfa indirimbo bari gukorana gusa ikaza kujyamo Bruce Melody.

Charly na Nina bavuze ku mubano wabo na Sheebah Karungi
N’ubwa mbere, Charly na Nina basohoye indirimbo bakabanza gukorana ikiganiro n’itangazamakuru

Aba bakobwa bagize bati “ Twari dufite Project ebyiri ibugande zirimo iya Bebe Cool niyo ya Sheebah, gusa kuko nta gihe gihagije twari dufite, batubwiye ko bagiye kwihutisha Project imwe niko guhita babwira Bruce Melody bakaririmbana. Urebye ntakibazo gihari hagati yacu na Sheebah ndetse twanemeranyije ko mu minsi iri imbere bibaye ngombwa twazakorana indirimbo.”

Charly na Nina bavuze ku mubano wabo na Sheebah Karungi
Mu minsi ishize, havuzwe ibibazo bya hato na hato hagati ya Charly na Nina ndetse na Sheebah Karungi
Charly na Nina bavuze ku mubano wabo na Sheebah Karungi
Charly na Nina bavuze ko nibiba ngombwa bazakorana na Sheebah mu minsi iri imbere

Charly na Nina kandi baboneyeho no kubwira abakunzi babo ibyo babitegaho dore ko bari bamaze amezi menshi ku mugabane w’iburayi, ndetse ‘Komeza Unyirebere’ ikaba ariyo ndirimbo bashyize hanze kuva bagaruka.

Aha bagize bati “Indirimbo Komeza Unyirebere turizera ko izanyura benshi cyane ko yakozwe n’aba Producer b’abahanga {Mu buryo bwa Audio ni Nessim mu gihe amashusho yakozwe n’uwitwa Kenny usanzwe akorera abahanzi bo muri Wassafi}, Icyo twabwira abakunzi bacu kandi ni uko tugiye gukora ibishoboka tukazategura ibitaramo byo kubegera, tugahura nabo.”

KANDA HANO UREBE KOMEZA UNYIREBERE YA CHARLY NA NINA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU