Claudio Vieira de Oliveira, umugabo w’imyaka 40 ukomoka mu gihugu cya Brezil, yavutse afite umutwe ucuramye ariko akomeje kubera abandi urugero kubw’ibikorwa amaze kugeraho bigaragaza ubutwari budasanzwe.

Claudio Vieira de Oliveira wavukanye umutwe ucuramye akomeje kuba intangarugero kuri benshi

Claudio Vieira de Oliveira akimara kuvuka, abaganga bavuze ko adashobora kumara umunsi umwe akiri kuri iyi Isi, basaba nyina umubyara ko bamureka akicwa n’inzara kuko bahamyaga ko n’ubundi atari kuzabaho.

Ibyo abaganga batekerezaga ariko siko byaje kugenda, mu by’ukuri nubwo uyu mugabo yari yavutse afite umutwe ucuramye, yakomeje gukura amaguru yarahinamiranye, ntacyo ashobora gukoresha ari ibiganza, amaboko ndetse n’amaguru.

Nubwo yari ameze kuriya ariko , uyu mugabo ntiyihebye, kuko ku myaka irindwi yaje kurekeraho gukambakamba maze ashobora kujya agendesha amavi no gufatisha umunwa ikaramu akandika, agashobora no gukoresha telephone, muri ubwo buryo.

Aganira na n’igitangazamakuru Sputnik Brazil ku buzima bwe akiti umwana yagize ati: “Buhoro buhoro nagiye niga kumera nk’abandi, nkagendesha amavi, kuva icyo gihe ibindi byagiye byizana, kimwe nyuma y’ikindi. Natangiye kujya ku ishuri, nasabye mama wanjye kunjyanayo.”

Claudio Vieira de Oliveira yakomeje agira ati: “Ngitangira amasomo, nigishwaga njyenyine kuko batari bamenyereye, ariko nyuma naje kujya mu ishuri risanzwe aho natangiye kwiga gusoma, ntangirira ku mazina yanjye, nkurikizaho kwiga kwandika nifashishije ikaramu mfatishije umunwa.”

Yunzemo agira ati: “Kumenya kwandika byari intsinzi kuri njye, kuva icyo gihe sinigeze mpagarara.”

Claudio Vieira de Oliveira wavukanye umutwe ucuramye akomeje kuba intangarugero kuri benshi

Ibi byose byabaye byaje gutuma Claudio Vieira de Oliveira w’imyaka 40 ashobora kujya kwiga muri univerisite akurikira iby’ubucungamari, aza no kubona Impamyabumenyi mw’Icungamutungo, kuri ubu akaba ari umunyamabanga mu uhuriro ry’abashoramari muri leta ya Bahia, akaba kandi ari umwanditsi n’Umuntu uhambaye mu gutanga imbwirwa ruhame.

Claudio akaba ashimira umuryango we n’inshuti, avuga ko gushyigikirwa n’umuryanga ariyo nkingi ya mbere yo kuva mu bibazo ibyo aribyo byose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU