Umukinnyi w’ikirangirire ku isi nzima, Cristiano Ronaldo yakomoje ku mpamvu nyayo yamuteye kwerekeza mu ikipe ya Juventus, akava muri Real Madrid yari amazemo imyaka igera ku icyenda.

Muri iyi mpeshyi, nibwo Ikipe ya Juventus yishyuye akayabo ka Miliyoni 100 z’amayero kuri Cristiano Ronaldo imuvana muri Real Madrid yari yarafashije kwegukana Champions League eshanu.

Ku munsi w’ejo, CR7 yagizwe Ambasaderi wa Sosiyeye yitwa DAZN isanzwe izwiho kwamamaza imikino binyuze kuri Murandasi. Mu kiganiro yagiranye nabo, Cristiano yavuze ko kuba yaragiye mu butaliyani ari uko yifuza kwegukana ibikombe bya Champions League ari kumwe n’iyi kipe.

Cristiano yagize ati “ Nshaka gutwara Champions League mfatanyije n’ikipe ya Juventus. Bagenzi banjye dukinana ndizera ko tuzafatanya kugira ngo tubashe gutwara Coppa Italia n’ibindi bikombe. Sinzi umwaka bizaberaho kuko byashoboka ko ari muri uyu, cg utaha cg se mu wundi uzakurikiraho.”

Cristiano yakomoje ku mpamvu nyayo yamuteye kwerekeza muri Juventus
Cristiano na bagenzi ngo bafite indoto zo kuzafasha Juventus kwegukana ibikombe byinshi mu mateka
Cristiano yakomoje ku mpamvu nyayo yamuteye kwerekeza muri Juventus
Cristiano n’umuryango we ubu basigaye batuye mu butaliyani

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU