Isi dutuye igizwe n’abantu benshi baherereye ahatandukanye, imyumvire itandukanye amateka anyuranye n’ibinyaburanga by’ubwiza bitagize aho bihuriye ku buryo kuba wagira icyo umenya kubitandukanye nibyo uzi ari ubudashyikirwa.

Dore ahantu 3 ugomba kugera mbere yo kuva kuri iyi Isi dutuye

Ntabwo ukwiriye kugira umupaka w’ubumenyi w’ibyiza biri ku isi, ibyo wabonye cyangwa uzi ukwiye kubyongeraho ibitandukanye nabyo. Mu myaka uzamara ku isi ukwiye kujya mu bice bitandukanye by’isi kugirango ugire igitekerezo kubihabera. Byakunze kuvugwa mu Rwanda ko abatuye kandi bavuka mu rw’imisozi igihumbi badakunda kwitabira gusura ibyiza by’iwabo nka za Parike n’ibyiza bigize amateka y’iki gihugu kiri gukurura ba mukerarugendo kuva mu bice bitandukanye by’isi,aho abaturuka ahandi mu bihugu bya Africa ndetse no mu Burayi bamaze kwinjiriza igihugu agera kuri miliyoni 438 z’amadorali kuva mu bukerarugendo.

Dore ahantu ukwiriye kuba warageze nibura rimwe mu buzima bwawe mbere yo kuva kuri iyi Isi dutuye.

1.Hanze y’igihugu uvukamo.

Niba uri umuntu uvuka mu bihugu byo ku mugabane w’abairabura ukaba warasomye ukanabwirwa byinshi ku yandi moko y’abantu batuye ku yindi migabane mu bihugu bya kure ukwiriye gufata rimwe mu buzima bwawe ukagenda ukabasha kwirebera ibyo bamye bakubwira mu mateka.

2.Gusura abatagira aho baba.

Hari igihe ujya wibaza ukanireba kenshi ukibeshya ko uri mu bantu babayeho nabi kurusha benshi ku isi,gusa biratandukanye kuko nubasha gukora igikorwa cya kimuntu ugasura n’abatagira aho baba uzashobora kugira indi shusho ukwiriye kubonamo ibintu.

3.Ukwiye gusura Park.

Uba mu bantu ukabana nabo ariko ukwiriye no kumenya ukikijwe hafi yawe n’ibindi biremwa biba mu ma parike harimo ingagi, inkura, intare n’inzovu ziherereye muri za parike nyinshi nk’iy’ibirunga, iy’Akagera na Nyungwe. Ukwiye gusura byinshi mu biremwa bifite ubwiza ntagererangwa byahawe n’umuremyi nubwo byibera mu mashyamba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU