Umunyempano Edward Christopher Sheeran (Ed Sheeran) yahishuye ko yamaze gukora ubukwe mu ibanga n’umukunzi we Cherry Seaborn bamaze imyaka n’imyaniko bakundana.

Ed Sheeran n'umukunzi we Cherry Seaborn bakundana uruzira imbereka
Ed Sheeran n’umukunzi we Cherry Seaborn bakundana uruzira imbereka

Ed Sheeran w’imyaka 26 yamamaye mu ndirimbo nka Perfect, Shape Of You,  Thinking Out Loud n’izindi nyinshi, ndetse akaba azwiho kwandikira abahanzi bakomeye ku isi nka Beyonce, Anne Marie, n’abandi batandukanye.

Tariki ya 26 Mutarama 2018 nibwo Ed Sheeran yatangaje ko afite ibyishimo byinshi nyuma yo kongera kubyutsa urukundo n’umukunzi we, aho yashimangiye ko bagiye gukomezanya mu rugendo asigaje ku isi.

Mu kiganiro yagiranye na Access ejo hashize, Sheeran w’imyaka 27 yabajijwe ku mpeta yari yambaye, maze asubiza ko we na Cherry Seaborn hari intambwe bateye ikomeye mu buzima, gusa ngo bahisemo kubigira ibanga.

Ed Sheeran yatangaje ko yakoze ubukwe bw'ibanga n'umukunzi we
Ed Sheeran yatangaje ko yakoze ubukwe bw’ibanga n’umukunzi we

Urukundo rw’Aba bombi si urwejo aha kuko bakundanye bahuriye mu ishuri ryisumbuye rya Thomas Mills High School riherereye i Framlingham ho muri Suffolk kugeza mu mwaka wa 2015, aho Cherry yahise ajya kwiga muri Kaminuza ya Duke iherereye Durham ho mu majyaruguru ya Carolina, kuva icyo gihe ntago bongeye kugaragaza iby’urukundo rwabo gusa mbere yuko 2018 itangira bahisemo kongera kubyutsa urukundo rwabo, ndetse birangiye barushinze.

Aba bombi bakundanye kuva mu bwana bwabo
Aba bombi bakundanye kuva mu bwana bwabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU