Amarushanwa y’imikino ya FEASSA amaze iminsi abera mu Rwanda mu karere ka Musanze guhera ku i Tariki ya 13 Kanama 2018 irarimbanije.

Feassa: Abakinnyi ntibasinzira kubera kuribwa n'ibiheri

Iyi mikino irikubera mu karere ka Musanze ku bibuga butandukanye mu mikino itandukanye, ukuyemo umukino wo koga (Swimming) wabereye i Kigali.

Umukino wo koga (Swimming) ikipe y’ uRwanda yabonye umudari wa zahabo watwawe n’umukinnyi Maniraguha EROI woze metero 50 mu nyogo inzwi nka kanyugunyugu. Iyi kipe yaje ku mwanya wa gatatu mu koga muri Rusange.

Feassa: Abakinnyi ntibasinzira kubera kuribwa n'ibiheri

Kugeze ubu ikipe y’uRwanda ya Swimming abakinnyi bavuga ko ntamutoza bafite, kuko babonye umutoza kuwa gatatu i Tariki 15 Kamana 2018 bageze ku kibuga ubwo bazaga gukina imikino ya mbere y’irushanwa.

Feassa: Abakinnyi ntibasinzira kubera kuribwa n'ibiheri

Aba bakinnyi nta mutoza bafite, uwo babahaye ntacyo abamarira ku kibuga, kuko atabazi neza bakabura uko bakina neza, ibi byatumwe bishakamo umwe muri bo, umukinnyi mugenzi wabo yamara gukina akabafasha gukurikirana uburyo bari bwogemo bakurikirana.

Feassa: Abakinnyi ntibasinzira kubera kuribwa n'ibiheri

Abakinnyi b’ikipe y’uRwanda bavugako ubuyobozi bwabatereranye cyane kuko usibye no kuba baragiye mu marushanwa batitoje, banafashwe nabi cyane, kuko ngo babaraza ahantu hatari heza, ngo ntibari gusinzira kubera udukoko turara tubarya, tuzwi nki biheri.

Umwe mu bakinnyi b’ikipe y’uRwanda ya Swimming utashatse kwivuga izina yaganiriye na Touchrwanda.com, avuga ko yahamagawe kuwa kane w’icyumweru gishize abwirwa ko azitabira amarushanwa ya Feassa azabera mu Karere ka Musanze ku musi wo kuwa gatanu bakajyana Musanze.

Feassa: Abakinnyi ntibasinzira kubera kuribwa n'ibiheri

Aba bakinnyi bamaze amasaha arenga 6 y’umunsi ntakintu barashyira mu nda kandi bari guhatana, mu gihe bagenze babo bari bahatanye, uwamaraga kurushanwa inshuro imwe yahabwaga byibuze ibuto zitera imbara kugira ngo agaruke umubiri umaze ku garuza imbaraga ukoresheje uwo mwanya.

Aba byeyi ba bana bari baje gufana bavugako ibi bintu bigaragara ko babiteguye nabi kuburyo budasobanutse. Kugeza naho ababiteguye batibuka ko umwana nazakenera akantu ko gushyira mu gifu mu gihe kingana n’amasaha 6 y’umunsi.

Kuruhande rw’abashinzwe gutegura amarushanwa ya Feassa twagerageje ku vugana nabo ku itumanaho ngendanwa Telephone mobile nti baboneka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU