Ejo hashize, Federasiyo ya Sinema yashyize hanze itangazo rikumira Film zo mu mahanga zashyizwe mu Kinyarwanda n’abasonabuzi babifitye ubumenyi ‘Agasobanuye,’ gusa benshi bahawe urwamenyo iyi Federasiyo.

Impamvu nyamakuru y’iri tangazo ngo nuko Federasiyo ya Sinema nyarwanda yifuza ko udusobanuye twose twava ku isoko hanyuma ngo hagacuruzwa Film zo mu Rwanda zonyine.

Izi film zikinirwa mu Rwanda benshi bazigereranyije ni ‘Ikinamico,’ kuko ngo niba bifuza guca Udusobanuye nibabanze bakore Film zifite ireme zizajya ku isoko zigahangana n’izo mu mahanga.

Bamwe mu basobanuzi batanze ingero zikurikira; ‘Ese ni gute waca umuceri wo muri Pakistan cg Tanzania, ugategeka abantu kurya ibirayi byo mu Rwanda??’ Bongeyeho bati ‘Ese ni gute wabwira abantu ngo bareke kureba shampiyona yo mu bwongereza kugira ngo Shampiyona y’u Rwanda itere imbere.’

Umusobanuzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, Rocky Kirabiranya yavuze ko hari itegeko rya UNESCO ribemerera kuba izo Sinema bazigeza ku Banyarwanda ngo rero ibyo Federasiyo ivuga sibyo kuko babikora byemewe n’ amategeko.

Aha yagize ati “Mwiriwe federation ya Cinema ivugako film z’abazungu dusobanura tutazemerewe ngo tubikora mu buryo butemewe n’amategeko babanze bamenye itegeko rya UNESCO ritwemerera kuba izo cinema zigera ku banyarwanda n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’iterambere ikindi federation ya Cinema mu Rwanda iri local ishinzwe film nyarwanda sinzi impamvu batavuganira cinema nyarwanda bakiha akazi ko kuvuganira Hollywood na Bollywood nabobanyakoreya kuko aboba Hollywood abashinwa abahinde barabiziko cinema zabo tuzi shyira mukinyarwanda kuko icyo dukora ni Dubbing nkikorwa mu bindi bihugu nubwo itaragera ku rwego nkurwo mu bufaransa baranadusura bivuze ntamuntu wemerewe kutubuza gusobanura izo film keretse abaye arinyiri film twasobanuye uje kutubuza kuko niwe nyiri igihangano 2.ibyo federation ya Cinema nyarwanda ivuga ngo agasobanuye gatuma film zinyarwanda batazigura bakagura izisobanuye icyo nagifata nkikibazo cyubujiji ngo bahagarike agasobanuye nibwo film nyarwanda bazazireba ninkokuvuga ngo bareke gucuruza umuceri kugirango ibirayi bigurwe cg c ferwafa nayo ubwo yavugango ntitukarebe champion yo mubwongereza na espagne ngo nibwo abanyarwanda bazareba champion yinaha 3.inama nagira fédération ya cinema nibongere qualité ya film bashyira kwisoko apana kuzana film usaga ifite Budget ya 300,000rwf abanyarwanda barasobanutse mubahe film zisobanutse bazazigura kuko cinéma nyarwanda yigeze kumera neza iragurisha abazi za RWASA kd icyo gihe nabwo agasobanuye karakorwaga ikindi fédération nishyire imbaraga mukuvugira cinéma nyarwanda nicyayiteza imbere aho gushyira imbaraga mukuvugira Hollywood cg Bollywood nicyo gituma ntamusaruro ugaragara itanga 4.ikindi nkabasobanuzi dukora dubbing twongeye kumenyesha abakunzi bacu batuze kuko agasobanuye turacyagakora kuko gakorwa byemewe simurwanda gusa kuko UGANDA KENYA RUSSIA TANZANIA NIGERIA nahandi film zirasobanurwa kd bahumure kuko fédération ntabushobozi ifite bwoguhagarika film itazi abazikoze.”

Rocky Kirabiranya yavuze ko abasobanuzi bafite itegeko rya UNESCO ribemerera kugeza Film zo mu mahanga ku banyarwanda
Rocky Kirabiranya yavuze ko abasobanuzi bafite itegeko rya UNESCO ribemerera kugeza Film zo mu mahanga ku banyarwanda
Iri niryo tangazo Federasiyo ya Cinema yashyize hanze
Iri niryo tangazo Federasiyo ya Cinema yashyize hanze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU