Inkuru mbi kandi ibabaje y’urupfu rwa George Semwanga Pinto wari usanzwe azwi nka Sir Pinto wari utunze Hostel zitwa Sir Pinto Hostels ziri Makerere Kikoni, Division ya Kawempe mu mujyi wa Kampala.

George Semwanga Pinto kukuru wa Ivan Ssemwanga yitabye Imana

George Semwanga Pinto yari mukuru wa Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari Hassan mbere y’uko Zari yiyegurira umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz, nawe baje gutandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka ku munsi wa St Valentine 14 Gashyantare 2018.

George Semwanga Pinto kukuru wa Ivan Ssemwanga yitabye Imana

George Semwanga Pinto yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri 14 Kanama 2018 mu cyumba cya Hotel yari acumbitsemo i Pretoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho umurambo we wasanzwe, bikaba bivugwa ko yari amaze iminsi arwaye umutwe udakira.

Amakuru akomeza avuga kandi ko undi mugabo uvukana n’aba bagabo bamaze gutabaruka ari we Lutaaya Edwin ko ngo nawe ari mu bitaro akaba amerewe nabi cyane, ariko icyaba kimubesheje mu bitaro kikaba kitaramenyekana.

Lutaaya Edwin

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU