Ikigo nderabuzima cya Mukono giherereye mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwe mu baturage 150 bahumanyijwe mu bukwe.

Gicumbi: umwe mu baturage bahumanyijwe mu bukwe yitabyimana

Ikigo Nderabuzima cya Mukono giherereye mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi haravugwa amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’ Ikigo Nderabuzima cya Mukono ko umuntu umwe mu bantu hafi 150 banyweye ubushera buhumanye mu bukwe yapfuye.

Mu Kiganiro Nyirimpuhwe Jean d’Amour umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mukono yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko kuri uyu wa mbere ari bwo bakiriye abantu barenga 148 bivugwa ko kuri iki cyumweru banyoye ubushera buhumanye mu bukwe.

Akomeza agira ati: “Twakiriye abantu bashobora kuba banyoye ibinyobwa byanduye, turakurikirana dusanga ni abo mu mudugudu wa Ndayabana mu kagari ka Nyabushingitwa no hafi yaho mu mudugudu wa Cyamukanya mu kagari ka Gihuzu. Twasanze bose uko ari 148 ejo bari banyoye ubushera mu bukwe.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu 9 muri bo barembye cyane bahise bajyanwa ku bitaro bya Byumba ngo bakurikiranwe n’abaganga mu gihe abandi bakomeje kuvurirwa kuri iki kigo Nderabuzima ngo aboroherwa batangire gusubira mu ngo zabo. Gusa ngo imibare y’abagizweho ingaruka n’ubu bushera ishobora gukomeza kwiyongera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU