Akagari ka Ruhango, umurenge wa Gisozi mu gace kazwi nko MUBUDURIRA bamwe bahita “ Isi ya cyenda”, haravugwa umutako muke.

Gisozi umurenge wa Ruhango mu isi ya cyenda haravugwa umutako muke

Abaturage batuye mu gace kazwi nko ku isi ya cyenda  mu murenge wa Gisozi mu kagari ka Ruhango bavuga ko bafite ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abahanywera cyangwa bakanahacururiza ibiyobyambwenge rimwe na rimwe ababikoresha bakanakubita abagore babo nkuko babivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi Théophile NIRAGIRE, avuga ko iki kibazo bagifatiye izindi ngamba bitewe nuko harimo bamwe babavagamo bagatanga amakuru mu gihe babaga bateguye umukwabo wo guhiga abacuruza bene ibyo biyobyabwenge.

Gisozi umurenge wa Ruhango mu isi ya cyenda haravugwa umutako muke

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kujya batanga amakuru mu ibanga kugira ngo bifashe ubuyobozi guhashya abacuruza ibiyobyabwenge mu buryo bworoshye ntawe ubacitse.

Ibi biravugwa nyuma yaho kuwa kabiri w’iki cyumweru muri aka gace kazwi nko MUBUDURIRA abasirikare bishe barashe uwitwa Byukusenge Innocent wari ukurikiranyweho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo kujya kumufata akagerageza kubarwanya.

Bitewe n’urugomo rubera muri aka gace andi makuru twamenye nuko muri uyu murenge wa Gisozi bahise birukana abanyerondo 6 bakekwagaho guhishira no gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU