Umuraperi Hakizimana Aman wamamaye mu muziki ku izina rya Amag The Black yakomoje ku mvo n’imvano y’indirimbo ‘Umuntu’ aho yashimangiye uburyo hari uwamweretse ko ari munsi y’inkweto ze, nyamara ngo ashishoje yasanga yaribeshye cyane.

Amag The Black ni umwe mu baraperi bahagaze bwuma mu muziki, ndetse mu minsi ishize aherutse kwakira umwana w’imfura yabyaranye n’umukunzi we Uwase Liliane.

Amag The Black na Liliane baherutse kwibaruka imfura mu muryango wabo
Amag The Black na Liliane baherutse kwibaruka imfura mu muryango wabo

Amag ari mu bahanzi bakunda kuririmba indirimbo zishingiye ku nkuru mpamo, aho usanga aririmba ibintu bibaho cyane mu buzima bwa buri munsi cg se ibyamubayeho ku giti cye.

Indirimbo ye bita ‘Umuntu’ iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi, cyane ko ubutumwa yaririmbyemo buhuye neza n’ibintu biba mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Amag The Black yavuze ko Imvo n’Imvano yo kuririmba ‘Umuntu’ byaturutse ku muntu wanyeretse ko ari munsi y’inkweto ze, ashaka kumwereka uburyo hari urundi rwego ruhambaye yagezeho, nyamara ngo yaribeshye cyane kuko nashishoza azasanga Amag ari ku mutwe we.

Amag yavuze ko ‘Hari umuntu wanyeretse ko ari munsi y’inkweto ze, nyamara yaribeshye cyane’
Amag yavuze ko ‘Hari umuntu wanyeretse ko ari munsi y’inkweto ze, nyamara yaribeshye cyane’

Amag aherutse gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo, ndetse aritegura no gusohora iyitwa ‘Ikotomoni’ yakoranye na Bruce Melody, ikaba iri gutunganywa na Producer Evydecks ukorera muri Touch Entertainment.

KANDA HANO UREBE UMUNTU YA AMAG THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU