Umusore witwa Gisagara Yannick w’imyaka 22 umaze igihe kinini arwaye Impyiko yateguriwe igikorwa cy’urukundo cyo koza imodoka mu rwego rwo gukusanya amafaranga yamufasha kwivuza.

Yannick ubusanzwe ukomoka mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro mu ntara y’iburasirazuba amaze imyaka igera kuri ibiri arwaye impyiko, kuri ubu akaba akeneye amafaranga agera kuri Miliyoni 19 z’amanyarwanda kugira ngo ajye kuvurwa (19.000.000 FRW).

Inshuti n’umuryango we bateguye igikorwa cyo kumukusanyiriza inkunga binyuze mu gikorwa cyo koza imodoka {Car Wash} aho giteganyijwe kuzaba kuwa Gatandatu Tariki ya 01 Nzeri 2018 ku kinamba cyitwa Pearl Trading Car Wash I Gikondo ahazwi nko mu kanogo.

Hateguwe igikorwa cyo koza ama modoka mu gufasha Yannick urwaye Impyiko
Hateguwe igikorwa cyo koza ama modoka mu gufasha Yannick urwaye Impyiko
Hateguwe igikorwa cyo koza ama modoka mu gufasha Yannick urwaye Impyiko
Yannick Gisagara amaze imyaka ibiri arwaye impyiko
Hateguwe igikorwa cyo koza ama modoka mu gufasha Yannick urwaye Impyiko
Uyu musore ni gutya yari ameze mbere

Niba wifuza gutanga ubufasha, wakoresha ubu buryo bukurikira:

1.Konti no: 4003100557498 (EQUITY BANK) ya Gisagara Yannick

2.Mobile Money: +250783064558 (Mukamudenge Libellatha) cyangwa +250787905025 (Gisagara Yannick)

Mu gihe hari ibindi bisobanuro cyangwa amakuru acyenewe kuri Gisagara Yannick wahamagara +250783064558 ikoreshwa na Mukamudenge Libellatha ubyara Gisagara Yannick nawe uboneka kuri +250787905025.

3.Koresha urubuga rwa Gofundme:

Yannick Gisagara

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU