Umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, Manzi James AKA Humble Jizzo agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Amy Blauman bamaze imyaka myinshi bakundana.

Humble Jizzo na Amy Blauman bahuriye mu mujyi wa Rusizi ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star. Urukundo rwabo rwahise rushinga imizi maze Tariki ya 24 Gashyantare 2017 Humble aba yambitse impeta Amy amusaba kuzamubera umugore, undi nawe ati ‘YES’.

Humble Jizzo n’umukunzi we bagiye gukora Ubukwe
Muri Gashyantare 2017, Humble yambitse impeta Amy

Mu kwezi kwa Gashyantare 2018, bombi bibarutse umwana wabo w’imfura witwa ‘Manzi Ariella Michelle Blauman’ wavukiye I Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe z’America.

Byari biteganyijwe ko Humble Jizzo na Amy Blauman bazarushinga mu kwezi k’Ukuboza 2017 gusa ntibyakunda kuko byahuriranye nuko bari baragiye muri America kubyarirayo ndetse no kwiyerekana mu muryango w’umukobwa.

Kuri ubu, Humble Jizzo yasubukuye iby’ubukwe bwe n’uwo yihebeye, aho yatangaje ko mu kwezi kw’Ugushyingo bagomba kuzarushinga, bakabana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.

Humble ati “Nibyo mu kwezi kwa 11 tuzakora ubukwe, gusa byinshi muzagenda mubimenya mu minsi iri imbere. Twari kuba twarabukoze mu mwaka ushize gusa ntibyakunze kuko twahise tujya muri USA, kwibaruka imfura yacu Ariella.”

Humble Jizzo n’umukunzi we bagiye gukora Ubukwe
Humble Jizzo na Amy Blauman bazarushinga mu kwezi k’Ugushyingo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU