Ifoto ya Meddy Meddy na Mimi Medhira bahuje urugwiro yashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 14 Kanama 2018, ubona ko hagati yabo bishimanye bidasanzwe

Ifoto ya Meddy na Mimi Medhira yavugishije benshi

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize Taliki 6 Kanama 2018 ubwo umuhanzi Meddy yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 29, Mimi Medhira yari mu bambere basangiye ibyishimo, aho yifatanya n’uyu musore mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko agaragaza ibyishimo bidasanzwe kuba uyu muhanzi yijihije ibi birori barikumwe nk’inshuti ye magara imuhora iruhande.

Mimi Medhira yifashishije amafoto ari kumwe na meddy, yashyize ubutumwa butandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram yifuriza uyu musore isabukuru y’amavuko nziza, aho Medhira yagize ati: “Mutima wanjye ndagukunda, isabukuru nziza muhungu.”

Uyu mwari yashimangiye ko akunda Meddy by'akataraboneka
Uyu mwari yashimangiye ko akunda Meddy by’akataraboneka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU