Umuririmbyi ukunzwe cyane mu Rwanda no muri Africa muri Rusange, Mugisha Benjamin [The Ben] yatangaje byinshi k’ubuzima bwe ndetse anakomoza kubyo kwerekanira umukunzi we.

Igisubizo cya The Ben ku gihe kwerekanira umukunzi we
The Ben ari mu bahanzi badakunda kuvuga k’umukunzi we

Muri iyi minsi, abahanzi benshi basigaye baha akanya abakunzi babo bakababaza ibibazo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, hanyuma nabo bagatanga ibisubizo by’ukuri.

Ejo hashize, The Ben nawe yahaye akanya abakunzi be kugira ngo bamubaze ibibazo bifuza, haba ku buzima bwe bwite, Ibyerekeranye na Muzika, N’ibindi biteye amatsiko.

Ubwo Umwe mu bafana be yamubazaga igihe yumva azerekanira umukunzi we, The Ben yifashishije Emoji ifunze umunwa, mu rwego rwo kwerekana ko ntacyo yabivugaho imbere y’imbaga nyamwinshi.

The Ben yirinze kuvuga igihe azerekanira umukunzi we
The Ben yirinze kuvuga igihe azerekanira umukunzi we

Mubyo yatangaje, harimo kuba mu minsi ya vuba arimo kwitegura gushyira hanze indirimbo yakoranye n’itsinda rya Sauti Sol risanzwe rifite izina rikomeye mu gihugu cya Kenya.

The Ben ngo iyo abona umwanya uhagije yari gusubiza ibibazo byose
The Ben ngo iyo abona umwanya uhagije yari gusubiza ibibazo byose

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU