Inkuru nziza ku bafana ba Rayon Sports, isendereje ibyishimo mu bakunzi bayo, nyuma yo gutsinda ikipe ya Yanga Africans igahita ibona itike yo gukomeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Igitego kimwe cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 18 nicyo gihaye Rayon Sport intsinzi imbere y’imbaga y’abafana bayo.

Inkuru nziza ku bafana ba Rayon Sports

Rayon Sport ikoze amateka yihariye yo kugera muri ¼ kuko hari hashize imyaka myinshi nta kipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba igera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Rayon Sport yazamukanye n’ikipe ya USM Alger yatsinze ikipe ya Gor Mahia ibitego bibiri k’ubusa mu mukino wabereye mu gihugu cya Algeria.

Ikipe ya USM Alger ifite amanota 11, Rayon Sport ikagira 9, Gor Mahia ifite 8 mu gihe Yanga ivuyemo ifite amanota 4.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU