Umuhanzi Intore Eli Mwicky yakoze indirimbo yahariwe umuhango wo kurahira, aho ashaka kwibutsa abayobozi bamwe na bamwe birara iyo bamaze kugera ku mwanya bashakaga.

Eli Mwicky usanzwe akoraakazi k’ubwarimu, ntiyazuyaje kuvuga ko ababazwa nuko hari abayobozi bamwe na bamwe biyamamariza kuyobora mu mwanya runaka bizeza abaturage ko bazita ku byo bazashingwa, gusa bamara kuwuhabwa bagatangira kwirengagiza inshingano baba baremereye ababatoye.

Intore Eli Mwicky yakoze indirimbo yo kurahira
Intore Eli Mwicky yakoze indirimbo yo kurahira

Ku gicamunsi cy’uyu mugoroba, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Eli Mwicky yagize ati: “Indirimbo yanjye ‘Igihango’ igenewe abayobozi bamara gutorwa bakibagirwa inshingano zabo, ndetse n’igihango baba baragiranye na Repubulika y’u Rwanda.”

KANDA HANO WUMVE IGIHANGO CYE CYEREKERANYE NO KURAHIRA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU