Mu murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo muri iki gitondo cyo kuwa 24 Kanama 2018 bakiriye Nyampinga wa 2018 n’ibikomangoma bye.

IRADUKUNDA Liliane Miss w'U Rwanda 2018 yasuye Akarere ka Muhanga

Kuri uyu munsi  Miss w’U Rwanda 2018 IRADUKUNDA Liliane n’ibisonga bye bari mu Karere ka Muhanga, muri gahunda yo kurangiza imihigo yiyemeje yo kurwanya imirire mibi.

Miss Iradukunda Liliane waruherekejwe na bimwe mu bisonga bye yifatanije n’abaturage b’Akarere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange mu gukora uturima tw’igikoni. Ni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu baturage.

IRADUKUNDA Liliane Miss w'U Rwanda 2018 yasuye Akarere ka Muhanga

Uyu mishinga numwe mu mishinga Miss IRADUKUNDA Liliane yatangije ubwo yabaga miss wa 2018, mu ntangiriro z’umwaka mu gikorwa ngaruka mwaka cyo gutora Nyampinga wa 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU