Umunyarwandakazi Ingabire Magaly uba muri Leta Zunze Ubumwe za America uba mu mugi wa dallas muri leta zunze ubumwe z’amerika  azwi mu ndirimbo Hold me yakoreye muri Nijeriya ndetse na Nyemerera  kuri ubu uyu mukobwa yamaze gufata amashusho y’indirimbo the One yakoranye n’icyamamare Ice Prince wo Nijeriya .

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga nibwo uyu mukobwa ukunzwe cyane muri iyi minsi yashyize hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi .

Uyu mukobwa mu gihe cy’amezi make atangiye muzika amaze gukora ibitaramo byinshi aho muri Amerika aho yabaje guhurira mu gitaramo kimwe na Mayorkun  nyuma yaho arongera ahurira mu kindi n’icyamamare Davido  . ibi ni bimwe mu bintu bituma uyu mukobwa afatwa nk’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite ubushake bwo kuzamura muzika ye kuko agerageza kwiyegereza abahanzi bamaze kumenyekana .

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Touchrwanda binyuze kurubuga rwe rwa Twitter Magaly Pearl yamutangarije ko yumvaga iyi ndirimbo itazakorerwa amashusho vuba ariko abifashijwemo n ‘inshuti za hafi za Ice Prince  byabashije kuba neza cyane nubwo bitari byoroshye .

yakomej atubwira ubwo Ice Prince yazaga gukorera igitaramo mu mugi wa dallas bahuye bakaganira nyuma bakemeza ko igomba gukorwa bakaba barabikoze mu cyumweru gishize akaba ateganya ko izajya hanze mu minsi ya vuba cyane ,akaba yizeza abakunzi be cyane cyane abo mu Rwanda ko bazabona amashusho meza ari ibintu byinshi bdasanzwe bazi hano mu Rwanda .

Amashusho y’indirimbo The One ya Magaly ari gufatwa n’umusore uzwi cyane mu nzu itunganya muzika ya Konvict Music witwa Patrick Elis

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU