Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu gihugu cy’Ubugande, Irene Ntale yahishuye ko yamaze kubona umukunzi ndetse ngo mu minsi ya vuba arasezera ubuzima bwa gikumi.

Mu mwaka wa 2016, Irene yashyize ifoto ku rukuta rwa Instagram yerekana impeta ya Fiancaille yari yambitswe gusa yirinda kugira byinshi atangaza.

Kuri iyi nshuro bwo yemeye ko yitegura kurushinga n’umusore bamaze igihe bakundana, gusa yirinze gutangaza amakuru menshi yerekeranye n’ubuzima bw’uyu musore.

Mu kiganiro yagiranye na Spark TV, Irene Ntale yagize “Mfite uwo dukundana ndetse vuba cyane tuzarushinga, Nishimira kuba ankunda nanjye mukunda, Ashobora kuba anduta cg muruta gusa nuwanjye kandi tuzibanira akaramata bidatinze.”

Irene Ntale azwi mu ndirimbo nka He go down, Stamina Daddy, Kikomando, Sembela, Gukuba n’izindi
Irene Ntale azwi mu ndirimbo nka He go down, Stamina Daddy, Kikomando, Sembela, Gukuba n’izindi
Irene Ntale yahishuye ko yitegura kurushinga
Irene Ntale yahishuye ko yitegura kurushinga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU