Umuraperi watwaye igikombe cy’irushanwa rya PGGSS4, Tuyishimire Joshua uzwi mu muziki nka Jay Polly arafunze, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita bikomeye umugore we akamukura amenyo abiri.

Jay Polly arafunze nyuma yo gukubita umugore we akamukura amenyo abiri

Aya makuru yamenyekanye mu ntangiriro z’iyi weekend ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Kanama 2018, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ narwo rwemeje aya makuru.

Modeste Mbabazi usanzwe ari umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB, yavuze ko ubugezacyaha bwatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo. Yagize ati: “Ni byo arafunzwe, yafashwe mu mwanya ushize, yakubise umugore we amukura amenyo abiri. Iperereza ryatangiye arimo arakurikiranwa, Ubugenzacyaha buri gukora ibyo bugomba gukora mu buryo nyabwo.”

Mbabazi yanavuze kandi ko aya Jay Polly yakuye amenyo umugore we nyuma y’amakimbirane bagiranye bari iwabo mu rugo. Amakuru avuga ko Jay Polly n’umugore we baba baraye mu kabari, bityo aya makimbirane akaba ashobora kuba yatewe n’ubusinzi, magingo aya iperereza rikaba rigikomeje.

Jay Polly ukunda kwiyita Kabaka ngo yakubise umugore we Shalifah Uwimbabazi amukuru amenyo abiri, gusa kugeza magingo aya icyo bapfaga ntacyo kiramenyekana, kuri ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.

Jay Polly arafunze azira gukubita umugore we Shalifa akamukura amenyo abiri
Jay Polly yakubise umugore Shalifa amukuru amenyo abiri

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU