Umuraperi Tuyishimire Joshua ukoresha amazina ya Jay Polly mu muziki yakatiwe gufungwa amezi 5, ni nyuma yuko ahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we witwa Uwimbabazi Sharifa.

Tariki ya 04 Kanama 2018 nibwo Jay Polly wamamaye mu ndirimbo ‘2 Fois 2, Akanyararijisho, n’izindi yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umugore we Sharifa basanzwe babana akanamukura amenyo atatu.

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 24 Kanama 2018, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo gukatira Jay Polly amezi atanu ari mu gihome, ni nyuma yo kwemera ibyaha yaregwaga byo gukubita agakura amenyo atatu (3) umugore we Sharifa Uwimbabazi.

Jay Polly ufungwa amezi 5 azira gukubita no gukomeretsa umugore we
Jay Polly yakatiwe amezi atanu azira gukubita umugore Shalifa akamukura amenyo

Jay Polly ubundi ngo yagombaga guhanishwa gufungwa umwaka wose, gusa kubera yemera icyaha yakoze ndetse akaba yaranemeye kwiyunga n’umugore we nibwo byatumye agabanyirizwa ibihano.

Amakuru aturuka mu bantu b’inshuti ze za hafi ashimangira ko yemereye Sharifa Uwimbabazi kuzamugurira amenyo atatu ya Zahabu nk’insimbura ngingo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU