Umusore w’imyaka 28 y’amavuko Jerson Trujillo arembeye mu bitaro azira ko yashatse kwihindura isura akiyambaza abaganga ngo bamuhe ubushobozi bwo gusa n’igitsiga gore none byamuzaniye uburwayi budasanzwe bwayobeye abaganga.

Jerson Trujillo yashatse kwihindura isura bimuviramo akaga gakomeye

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu gihe cy’imyaka 8 amaze yibagishije agashyirwaho uburanga busa n’igitsina gore, ngo uko iminsi yagendaga ihita niko uburanga bwe bwahindukaga kugeza ubwo bimuviriyemo uburwayi.

Jerson Trujillo mbere yo guhinduza uburanga ni uko yasaga
Jerson Aldemar Trujillo mbere yo guhinduza uburanga ni uko yasaga

Jerson Trujillo aganira na BBC yemeje ko uko iminsi yigira imbere ngo niko arushaho kuribwa akifuza nibura n’uwamukuraho umutwe akaruhuka. Jerson Trujillo agira ati: “Ndaribwa cyane ndumva ubuzima bwanjye bugeze ahabi.Mu byukuri sirani mubi gusa nifuzaga gusa n’abakobwa none byamviriyemo uburwayi ndikunaniza ababyeyi babjye bamaze kuntangaho miliyoni 50 mu madorali ngo nkire none byanze burundu.” 

Ihuriro ry’inzobere mu baganga bahindura uburanga (Spanish Society of Plastic, Reconstructive and Aesthetic Surgery) bo bemeza ko abamaze gukorerwa ubu buryo bwo guhindura uburanga, abenshi muri bo byabaviriyemo uburwayi bukomeye uretse 16 gusa bashoboye gukira.

Umusore yashatse kwihindura isura bimuviramo akaga gakomeye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU